Quinta-feira, 12 de Abril de 2012

Uruhinja rwabazwe ibihaha rukiri mu nda ya nyina

Abaganga babanya espanye nibo bambere baciye agahigo mu kubaga uruhinja rw’ibyumweru 26 ( amezi 6 nibyumweru 2) rwari rufite amagarama 800 rwagize ikibazo cyo kwifunga kw’imiyoboro ijyana umwuka mubihaha(atresie bronchique) rukaza kuvuka ari ruzima nyuma yibyumweru 11 byari bisigaye

Kuri ubu Alaitz, umwana w’umukobwa akaba amaze kugira amezi16 nkuko byatangajwe numuganga mukuru w’itaro bya barcelona bwana Eduard Gratacos « ibi akaba ari ubwambere ku isi byari bibayeho kubaga umwana ukiri mu nda ya nyina bikanagerwaho ‘’ uku kubagwa ku kaba kwaramaze iminota 30

Iki kibazo k’ibihaha kikaba kigirwa n’uruhinja rumwe ku mpinja ibihumbi icumi,nkuko bisobanurwa na bwana Edward Gratacos muganga mukuru w’ibitaro bya barcerona. Uko kwifunga kw’imiyoboro ijyana umwuka mu bihaha ituma ubuzima bwumwana buba mu kaga kubera ibihaha bikura nabi bigatuma umitama utera nabi bikaba byatera uguhagarara ku mutima. 90% y’impinja zigize icyo kibazo zikaba zitaba imana zitaravuka, cyangwa zikavukana ubumuga

Yirukanywe mu rusengero azira kuhonkereza

Uyu ni umubyeyi utuye ahagana mu majyepfo ya USA, Georgia,mu gace kitwa Savannah. Ubwo yari mu rusengero ku cyumweru cyashize, yagize atya aba azamuye umwambaro we, atangiye konsa umwana we.

Umupasitori n'abadiyakoni nibwo bamutwamye cyane, bamusaba kugana mu bwiherero, nawe ntiyabyakira neza; yanga kujya konkereza umwana we muri WC !

Nyuma yaho, umuyobozi w'amateraniro yamubwiye nabi cyane, ndetse ngo amugereranya n'umu stripteaser (ba bakobwa babyina mu tubari bambaye uko bavutse). Bamusabye ko atazabagarukira aho.

Nirvanna Jeannette yahavuye afashe umwanzuro wo kurega urwo rusengero, dore ko itegeko rya Leta ya Georgiya ryemerera ababyeyi uburenganzira bwo konkereza ahantu hose bemerewe kugera, nta tandukaniro. Kuriwe, ngo ntiyumva ukuntu yabujijwe konsa mu rusengero kandi ubwaho hamanitsemo amashusho ya Bikiramariya ari konsa akana-yezu !
Abandi baturage babyumvise bahise batangaza igikorwa cy'imyigaragambyo mu rwego rwo kwamagana igikorwa nka kiriya cyo guhungabanya umubyeyi, agatukirwa mu rusengero.
Related Posts with Thumbnails
7Fun Media

Blog Archive